DIYOSEZI YA KABGAYI YASHIMANGIYE UBUREZI BUDAHEZA BWUBAHA ABANA BAFITE UBUMUGA

Mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika muri Diosezi ya kabgayi byabaye ku wa 9 Gicurasi 2026 kuri Stade ya Muhanga, Diyosezi ya Kabgayi yongeye kwerekana ko uburezi nyabwo budashingiye gusa ku gutsindisha amasomo, ahubwo bushingira ku kubaka umuntu wuzuye no guha buri mwana amahirwe angana. Uyu munsi wahurije hamwe abayobozi ba Kiliziya, abayobozi mu nzego bwite za Leta, ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri, bose bashimangira ko uburezi budaheza bugomba guha umwanya abana bose, harimo n’abafite ubumuga, kugira ngo bagire uburenganzira busesuye bwo kwiga no gukura neza.

Padiri Jean Baptiste Twambajimana ushinzwe amashuri muri Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko Kiliziya ikomeje gushyira imbere uburezi budaheza, bwakira buri mwana kandi bukamufasha gukura neza; ati: “Uyu munsi twibukijwe ko aba bana bose bari mu biganza byacu. Nibazire guhutazwa no gutereranwa.” Diyosezi ya Kabgayi ifite amashuri 405 arererwamo abanyeshuri barenga ibihumbi magababiri (200,000) bigishwa n’abarimu basaga 6200. Ubuyobozi bwa Diyosezi buvuga ko uwo mubare munini w’abana usaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo buri mwana abone uburere bumukwiye, harimo n’abana bafite ubumuga bakunze guhura n’imbogamizi zitandukanye mu myigire.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko uburezi budaheza ari inshingano ya buri wese, kandi ko umwana wese afite uburenganzira bwo kwigishwa no guherekezwa neza.

Yagize ati: “Bana bacu, iri jwi ryanyu twaryumvise. Mwadusabye kwibuka uburenganzira bwanyu bwo kurerwa neza, kwigishwa neza no guherekezwa neza.”

Musenyeri Ntivuguruzwa yibukije ko uburezi bwiza butubaka umuntu ushoboye kandi ushobotse, bityo ko abana bafite ubumuga badakwiye gufatwa nk’abananiwe cyangwa abasigaye inyuma. Ahubwo, yavuze ko bakwiye guhabwa amahirwe nk’ay’abandi bana, bakitabwaho mu buryo bubafasha kugaragaza impano zabo no kugira uruhare mu buzima bw’Igihugu. Yongeyeho ko kurera neza bidakorwa n’ishuri cyangwa umuryango byonyine, ahubwo ko bisaba ubufatanye bwa Kiliziya, Leta, ababyeyi n’umuryango mugari.

Umunota w’intabaza “Ring the bell”

Mu bikorwa byaranze uyu munsi, hafashwe umunota wo kuvuza impanda nk’intabaza “Ring the Bell” mu rwego rwo gushimangira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga bwo kubona uburezi budaheza. Iki gikorwa cyari kigamije gukangurira ababyeyi n’abarezi kutagira abana bahishwa kubera ubumuga, ahubwo bakajyanwa ku ishuri nk’abandi bose.

Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yateguye iki gikorwa hagamijwe guharanira uburenganzira bw’umwana ufite ubumuga, ahazirikanwe insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze uburezi budaheza mu iterambere ry’abana bato n’incuke duha ikaze abana bafite ubumuga” Abitabiriye bose bafashe umunota wo kuzamura ijwi gukoma amashyi kuvuza ibyuma birangirira kuzunguza amabendera ari nako hatangwa ubutumwa bugira buti: “Umwana ufite ubumuga arashoboye, akwiye agaciro, akwiye icyubahiro, akwiye kugira inshuti ku ishuri, akwiye kwiga nk’abandi bose, akwiye gukurirwaho inzitizi.”

François d’Assise Munyangeyo umukozi wa Caritas Kabgayi ushinzwe abafite ubumuga, yasobanuye ko ubu bukanguramba bukozwe ku nshuro ya 5 muri Diyosezi Kabgayi akaba ari igikorwa gitegurwa ku bufatanye na NUDOR ku nkunga ya Fondasiyo Liliane, aho intego ari gukangurira buri wese guha ufite ubumuga uburenganzi bwo kwiga, yavuze ko kandi guteza imbere uburezi budaheza abafite ubumuga mu mashuri y’incuke ari ugutegura isi izira guheza, kandi bigafasha abafite ubumuga kwishimira uburenganzira bwabo.

 Ubu butumwa bwashimangiye ko abana bafite ubumuga bakwiye kwakirwa neza mu mashuri, gukundwa no gufashwa kugira ngo biyumve nk’abanyamuryango buzuye b’ishuri n’umuryango mugari.

Abitabiriye ibi birori bagarutse ku mbogamizi zikibangamiye uburezi budaheza, zirimo ubukene, ibikoresho bike byifashishwa n’abafite ubumuga, ibikorwa remezo bitaborohereza, ndetse n’imyumvire ikiri hasi kuri bamwe mu babyeyi bagihisha abana babo.

Icyakora, ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi bwavuze ko bukomeje gukorana na Leta n’abafatanyabikorwa mu gushaka ibisubizo birambye, harimo kunoza ibikorwa remezo no gukomeza ubukangurambaga bwo kwimakaza uburezi budaheza.

Mu gusoza uyu munsi, hahamijwe ko uburezi bufite ireme ari ubwakira buri mwana nta kurobanura. Kiliziya Gatolika ikomeza gushimangira ko umwana wese, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite, afite agaciro, afite impano kandi akwiriye guhabwa amahirwe yo kwiga no kubaho mu cyubahiro.

Documents attachés

  • Aucun document n’est joint à cette publication.